Latest

24.02.12 - TPIR /KAYISHEMA - TPIR YEMEJE KOHEREZA UNDI MUFUNGWA MU RWANDA

Arusha, 24 Gashyantare 2012 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rumaze gufata icyemezo cyo kohereza imbere y'ubutabera bw'u Rwanda umuntu wa kabiri uregwa ibyaha bya jenoside, ubu ucyihishahisha.

17.11.11 - TPIR/NDAHIMANA - URUBANZA RWA GATATU KU BWICANYI BW'I NYANGE RUZASOMWA KU WA KANE

Arusha, 17 Ugushyingo 2011 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ku wa kane ruzatanga imyanzuro yarwo mu rubanza rwa gatatu rufitanye isano n'ubwicanyi bwabereye kuri kiliziya gatolika y'i Nyange, mu majyepfo y'uburengerazuba bw'u Rwanda.

17.11.11 - TPIR/NDAHIMANA - UWAHOZE ARI BURUGUMESITIRI WA KIVUMU YAKATIWE IGIFUNGO CY'IMYAKA 15

Arusha, 17 Ugushyingo 2011 (FH) - Umugabo wahoze ari burugumesitiri ku wa kane yakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka 15 n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) nyuma yo guhamwa n'icyaha cya jenoside n'irimburambaga, nk'uko Hirondelle yabihagazeho.

15.11.11 - TPIR/NGIRABATWARE - UMUSHINJACYAHA YEMEREWE GUHAMAGAZA ABATANGABUHAMYA 8 B'INYONGERA

Arusha, 15 Ugushyingo 2011 (FH) - Mu gihe ubwunganizi bw'uwahoze ari minisitiri w'imigambi ya Leta Agusitini Ngirabatware bugomba kongera guhamagaza abatangabuhamya batatu, kuva taliki ya 30 Mutarama 2012, urundi ruhande rwo rumaze kwemererwa guhamagaza abatangabuhamya 8 bashinja bo kunyomoza ibivugwa n'abamwunganira.

12.11.11 - TPIR/LONI - TPIR IRASABA AFRIKA GUTA MURI YOMBI ABANTU 9 BAGISHAKISHWA

Arusha, 12 Ugushyingo 2011 (FH) -Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ku wa gatanu rwasabye ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari by' Afurika, « igihugu cya Kenya by'umwihariko », kurufasha mu gikorwa cyo guta muri yombi abantu 9 bakekwaho ibyaha bya jenoside bakihishahisha, nk'uko byatangajwe ku wa gatandatu n'urwego rushinzwe amakuru mu muryango w'abibumbye.

08.11.11 - TPIR/LONI - PEREZIDA WA TPIR AZASHYIKIRIZA RAPORO LONI KU WA GATANU

Arusha, 08 Ugushyingo 2011 (FH) - Perezida w'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), umucamanza  Khalida Rachid Khan, ku wa gatanu azatanga raporo ye imbere y'inteko rusange y'umuryango w'abibumbye.

01.11.11 - TPIR/UBUJURIRE - UMUSIRIKAE MUKURU N'UMUCURUZI MU BUJURIRE MU UKUBOZA

Arusha, 1er Ugushyingo 2011 (FH) - Urugereko rw'ubujurire rw'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) hagati mu kwezi k'Ukuboza ruzumva ubujurire bw'umucuruzi Gasipari Kanyarukiga na liyetena Ilidefonsi Hategekimana, bombi barangijegukatirwa mu rwego rw'iremezo.

28.10.11 - INCAMAKE - ARUSHA BEMEJE KUREKURA UMUNTU ATARANGIJE IGIHANO

Arusha, 28 Ukwakira 2011 (FH) - Bwa mbere na mbere mu mateka yarwo, Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwafashe icyemezo cyo gufungura umuntu atararangiza igihano cye. Ku byerekeye  Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI), perezida w'uru rukiko yahamagariye ibihugu binyuranye kugira ubufatanye butaziguye mu guta muri yombi abakIhishahisha.

14.10.11 - INCAMAKE - KATANGA IMBERE YA CPI, NGIRABATWARE IMBERE YA TPIR

Arusha, 14 Ukwakira 2011(FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga muri  iki cyumweru kirangiye rwakomeje iyumvwa rya Germain Katanga, wahoze ari umukuru w'abigometse ku butegetsi mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi  ya Kongo (RDC)  naho ku rukiko mpanabyaha mpuzamahabga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), uwahoze ari minisitiri w'imigambi ya leta Agusitini Ngirabatware yakomeje gutanga ibimenyetso bimushinjura.

01.04.11 - INCAMAKE - ABANTU BATATU BARAKATIWE MURI TPIR, HARIMO BABIRI MU BUJURIRE

Arusha, 1 Mata 2011 (FH) - Ibintu by'ingenzi byaranze iki cyumweru mu biro ntaramakuru Hirondelle ni imanza eshatu zaciwe n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), harimo ebyiri zaciwe mu rugereko rw'ubujurire.

Dossiers