ICTR
01.07.10 - TPIR/KAREMERA - URUPFU RUTUNGURANYE RWA NZIRORERA
Kigali, 1 Nyakanga 2010 (FH) - Joseph Nzirorera, umugabo w'imyaka 59, wahoze ari umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya MRND, urubanza rwe rurebana na jenoside ruburanishwa mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), yitabye Imana ku itariki ya mbere Nyakanga Arusha.
01.07.10 - TPIR/KAREMERA - UMWUNGANIZI YAHANGUWEHO ICYAHA CYO GUSUZUGURA URUKIKO
Arusha, 01 Nyakanga 2010- Peter Robinson, umwunganizi mu by'amategeko w'umunyamerika ukorera mu Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kuri uyu wa gatatu, yagizwe umwere ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gusuzugura urukiko, icyaha gihanishwa ihazabu y'amafaranga angana n'amadolari 10.000, cyangwa igifungo gishobora kugera ku myaka itanu, cyangwa se akaba yanahanishwa ibyo bihano byombi.
16.06.10 - TPIR/RENZAHO - RENZAHO YASABIWE GUFUNGWA BURUNDU BU BUJURIRE
Arusha, 16 Kamena 2010 (FH) - Ibiro by'umushinjacyaha mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kuwa gatatu byasabye rw'urugereko ry'ubujurire kwemeza igihano cyo gufungwa burundu, urw'iremezo rwakatiye colonel Tharcisse Renzaho, wahoze ari prefe wa Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda.
15.06.10 - TPIR/RUKUNDO - PADIRI RUKUNDO MU BUJURIRE BWE YAVUZE KO ATARI « IGIKOKO »
Arusha, 15 Kamena 2010 (FH) - Padiri Emmanuel Rukundo, wakatiwe imyaka 25 y'igifungo mu rukiko rw'iremezo rw'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR), kuwa kabiri, asoza imyanzuro y'ingingo ze mu rw'ubujurire, yavuze ko atari « umwicanyi kirimbuzi, igikoko » nk'uko abacamanza bo mu rw'iremezo babimwise.
14.06.10 - TPIR/KALIMANZIRA - KALIMANZIRA YASABIWE GUFUNGWA BURUNDU MU BUJURIRE
Arusha, 14 Kamena 2010 (FH) - Ubushinjacyaha mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa mbere bwasabiye igihano cyo gufungwa burundu uwahoze ari umukozi mukuru wa leta, wari warakatiwe imyaka 30 y'igifungo mu rw'iremezo.
08.06.10 - TPIR/KAREMERA - URUGEREKO RURASHINJA AVOKA AGASUZUGURO
Arusha, 08 Kamena 2010 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR), kuwa kabiri rwafashe icyemezo cyo gukurikirana Me Peter Robinson rumuziza gusuzugura abacamanza, ubwo yangaga kubaza umutangabuhamya wari witabye urukiko, agaragaza ko atishimiye igikorwa cy'u Rwanda cyo guta muri yombi mugenzi we Me Peter Erlinder.
01.06.10 - TPIR/RENZAHO - RENZAHO MU RW'UBUJURIRE TARIKI YA 16 KAMENA
Arusha, 1 Kamena 2010 (FH) - Urugereko rw'ubujurire rw'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku itariki ya 16 Kamena ruzumva ubujurire bw'uwahoze ari prefe wa Kigali, Colonel Renzaho, wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu mu rw'iremezo.
28.05.10 - TPIR/MEDIA - JEAN-BOSCO BARAYAGWIZA YASHYINGUWE MU BUFRANSA
Arusha, 28 Gicurasi 2010 (FH) - Umurambo wa nyakwigenderaJean-Bosco Barayagwiza, wari warakatiwe imyaka 32 n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR), washyinguwe ku wa gatatu mu gihugu cy'Ubufransa nk'uko ayo makuru yatugezeho ku wa kane.
26.05.10 - TPIR/KAREMERA - NZIRORERA NGO MRND YARI YAREMEYE KWITANGIRA AMAHORO
Arusha, 26 Gicurasi 2010 (FH) - Joseph Nzirorera wahoze ari umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya MRND, uri mu rubanza mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha (TPIR) yemeje mu rukiko ko iryo shyaka ryari ku butegetsi ryari ryemeye guheba ibintu byinshi kugira ngo ryorohereze ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro yo muri Kanama 1993.
25.05.10 - TPIR/NGIRABATWARE - URUBANZA RW'UMUKWE WA KABUGA RUZAKOMEZA KUGEZA MU MWAKA W' 2011
Arusha, 25 Gicurasi 2010(FH) - Urubanza rwa Agustini Ngirabatware, wahoze ari Ministri w'imigambi ya Leta akaba umukwe wa Felisiyani Kabuga, ukekwaho kuba umuterankunga y'amafaranga wa jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ruzakomeza nibura kugeza muri Gashyantare 2011, nk'uko bivugwa n'amakuru aturuka mu rukiko.
